Amahugurwa


Amahugurwa y’abakora mu masomero rusange

Kabuga Kids_inezafoundation

Abafatanyabikorwa ba Grace Rwanda

Taliki 16 na 17 Kanama abafatanyabikorwa baturutse muri Gihugu cya Canada bazobereye mu masomero, bakoze amahugurwa y’abakora mu masomero rusange basaga 30 baturutse mu masomero atandukanye mu igihugu hose mu Rwanda.

Bamaze iminsi ibiri bahugura kubijyanye n’uburyo butandukanye bwo gucunga amasomero burimo ibi bikurikira:

  • Ibyiza byo gusoma
  • Uburyo bwiza bwo kwamamaza isomero ryawe ugakurura abasomyi
  • Uburyo bwo gutunganya isomero  kugirango uribyaze umusaruro
  • Uko wategura ibyakorerwa mu isomero

Aya mahugurwa yatanze umusaruraro mwiza. Abayitabiriye batahana inyigisho n’ibitekerezo byo gutangiza mu masomero yabo. 

 

Gutunganya amasomero

Aba bafatanyabikorwa banasuye amasomero atandukanye bayafasha kuyatunganya batoranya ibitabo bikwiye byatanzwe na Grace Rwanda, banabishyira mu tubati. Mu masomero basuye harimo isomero rya Gikondo AGR, Muhanga, Karongi, Rwamagana, Kayonza ndetse banafungura isomero rya Kabuga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *