Gusoma mu kiruhuko


reading campGuhera mu Kwezi kwa Nyakanga, Grace Rwanda/Ineza Foundation (GR/IF) yagize amakuru mashya mu Rwanda.

Twateguye mu kiruhuko iminsi yo gusoma guhera taliki Nyakanga 25 kugeza 26. Hatumiwe abana basaga ijana bo mu kigero cy’imyaka 3 kugeza 14. Tuboneyo gushimira abakoranabushake bitabiriye iki gikorwa kikagenda neza.

Turashimira n’umuryango Developing World Connections (Canada) waje kwifatanya n’ikipe ya GR/IF Kigali guhera taliki 12 kugeza 26 Kanama 2016. Iyi kipe ya DWC yarigizwe n’abantu 14 bavuye muri Canada na USA yamaze iminsi icumi bashushanya igishushanyo mbonera ndetse banagishyira mu bikorwa bubaka urugo ruzengurutse ikibanza kiri Gisozi, Kigali, aho GR/IF iteganya kubaka amacumbi y’inyungu rusange mukwizigamira mu bikorwa by’iterambere rusange.

Aba bashyitsi banatembereye Igihugu cy’imisozi igihumbi basura ubwiza bw’u Rwanda muri Pariki z’Akagera, iya Nyungwe, Ingagi,  ndetse banasura ahandi haranga amateka.

Ikipe ya DWC yanasuye Koperative Tuzamurane aho bakorera ibikorwa by’ububaji i Nyamirambo. Kubasura biri mu nshingano GR/IF yihaye yo gukomeza gukorera ubuvugizi uru rubyiruko rwasezereye ubuzima bwo kuba ku muhanda mu mujyi wa Kigali, ubu bakaba ari intanga rugero mu kwiyubaka aho batuye. Ubu bushuti bwatumye habaho iminsi cumi yo gukorana hagati ya DWC, GRIF na Tuzamurane habaho amahugurwa yo kudoda, gucunga imari, ubwubatsi, ndetse no kwungurana ubwenge ndetse no kugera kubikorwa bishimishije mu iterambere.

Ibi bikorwa byose byaganishaga ku ntego ya cumi na karindwi ya SUSTAINABLE DEVELOPMENT #GOAL 17: “Strengthen the means of implementation and revitalize the global partnership for sustainable development;” Bisobanura: “Kwongera ubushobozi mu gusohoza mikorere no kuzamura ingamba z’isi dufashanya mu iterambere rirambye.

Komeza usure site yacu, Umenye andi amakuru y’iminsi turimo gutegura muri uku kwezi kwa Nzeli yo kwizihiza Ukwezi mpuza mahanga kwo gusoma. Turategura Guhuza abasomyi mu mihanda mu ntara z’u Rwanda dufatanije n’inzego za leta, nabandi bafatanyabikorwa nka Esperance Network, Save The children, Urwunge w’abanditsi b’ibitabo, n’abandi, twese hamwe dukangurira abana, n’urubyiruko gukunda gusoma.