Gufungura Jabana Community Library

Ku itariki 4 Nyakanga, ku munsi wo Kwibohora, Ineza Foundation ibitewemo inkunga na Bookaid International bafunguye ku mugaragaro Isomero mu murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Kubufatanye na Bookaid International n’abafatanyabikorwa batunganya amasomero babiri baba nya Canada babiteguye neza. Ku ifungurwa ry’iryo somero hari hitabiriye abana […]


Ibiruhuko

Muri ibi biruhuko, Ineza foundation yateguriye abana ibikorwa bitandukanye.


Kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura

Uyu munsi kuwa 05 Kanama 2022, u Rwanda rwizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura (Harvest Day). Ineza Foundation yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi ndetse n’abo mu Karere ka Rulindo. Umuganura, Isooko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira !


Kwibutsa kuzitabira The Queen’s Commonwealth Essay Competition

Muri uyu mwaka wa 2022, umwamikazi arizihiza yubire y’imyaka 70 amaze ayobora umuryango wa Commonwealth. Ni muri urwo rwego mu binyacumi birindwi by’imyaka amaze ayobora Commonwealth, umwamikazi yatweretse byinci twatangaho umusanzu aho dukomoka. Irushanwa rya Queen’s Commonwealth Essay Competition 2022 rirasaba abiyandikisha bose kugaragaza ibyiza byafasha aho dutuye ndetse n’abagize […]


Tubifurije Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2022 !

Nkuko turi mu mpera z’uyu mwaka wa 2021, Ineza Foundation isubije amaso inyuma mu bihe bigoye byaranze uyu mwaka by’icyorezo cya Covid 19 cyayogoje isi yose, cyikangiza ndetse kigakoma mu nkokora bimwe mu bikorwa byari byarateganijwe , ntitwabura gushima abo twagiye dukorana . Tunaboneyeho kubifuriza Noheli nziza, n’Umwaka mushya muhire […]


Christmas tree

Ineza Foundation Ibifurije Mwese

Ubwo turimo turangiza Umwaka wa 2020, Ineza Foundation yifuje kugaruka ku ibikomeye twaciyemo muri uyu mwaka udasanzwe, aho twatewe tutiteguye, Icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi, kigahagarika byose kikanakomerera buri wese, kitise uwo uriwe, cyangwa ubuzima urimo. Dusubije inyuma amaso mu amezi 12 ashize, mu kwezi k’Ukuboza 2019, twizihizaga ibirori […]


Itangazo rihamagarira abanyeshuli kwitabira irushanwa ryo kwandika

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco wo kwandika no gusoma, Muri iki gihe amashuri afunze kubera ingaruka za Corona Virusi, umuryango Edified Generation Rwanda ku bufatanye n’ibindi bigo aribyo: Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) binyuze mu kigo RALSA, Umujyi wa […]


Imurikabitabo ry’Igihugu mu buryo bw’Ikoranabuhanga 2020

Mu rwego rwo guteza imbere uruganda rw’igitabo mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho cya RALSA; yateguye Imurikabitabo ry’Igihugu mu buryo bw’Ikoranabuhanga 2020; rikaba ryaritabiriwe n’abanditsi, amazu asohora ibitabo, ababishushanya, ababicapa, ababigura, amasomero n’amashuri. Iri murikabitabo ry’Igihugu ribaye ku nshuro ya 4 kuva mu mwaka wa 2017 […]


Ingaruka za COVID 19 ku masomero

Iyi nkuru yashywizwe mu Kinyarwanda wayisoma aha Mbere ya guma mu rugo mu Rwanda, umufatanyabikorwa wacu Ineza Foundation yakoreshaga ibitabo mwadufashije kohereza ngo bijye gufasha amasomero rusange hirya no hino mu gihugu. Muri ayo masomero harimo inguni eshanu abana basomeramo, twafatanyirije hamwe kuzitangiza, kandi harimo n’isomero rya kontineri riri i […]


Basomyi bato nimwandike

Kwinjira mu irushanwa rya Queen’s Commonwealth Essay byaratangiye – kandi bakeneye kubona abana n’urubyiruko bo m’uduce twose bandika. Kanda aha umenye amakuru yose mu rurimi rw’icyongereza.


Tubifurije Umwaka Mushya wa 2020

Uyu mwaka, Ineza Foundation izakomeza guteza imbere umuco wo gusoma Tanga ibitabo mu masomero rusange, no gushyigikira imishinga irambye ifasha abagore n’urubyiruko. Turashimira abafatanyabikorwa bose twafatanyije muri iyi myaka no mu maya iri imbere.


Gufungura Isomero Rusange rya Gasave

Taliki 13 Nzeli wari umunsi wo gufungura isomero rusange ryo mu busitani bwa Gasave hamwe no kwizihiza ukwezi mpuzamahanga kwahariwe gusoma. Ibi byakozwe ku bwitange bw’abakoranabushake basaga makumyabiri  bitanze mu amezi atanu ashize Iri somero ryakozwe ku inkunga yatanzwe n’umufatanyabikorwa wo mu gihugu cy’Ubwongereza, Book Aid International. Isomero ryakozwe muri […]


Amahugurwa y’Abakora mu Masomero y’Abana i Gahini

Gicurasi 2019 , Ineza Foundation ku bufatanye na Book Aid International bateguye amahugurwa y’icyumweru y’abahagarariye amasomero rusange baturuka mu masomero rusange umunani  bakaba bazakira amasomero mashya y’abana mu masomero yabo bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2019. Abahagarariye amasomero bahuguwe bakaba kandi barafatanyije mu gutunganya isomero rishya ry’abana muri Gahini mugihe bari […]


Ihuriro ryacu ry’abasomyi

Ihuriro ry’abasomyi b’abana n’urubyiruko bahurira ku biro bya Grace Rwanda/Ineza Foundation ku Gisozi, Akarere ka Gasabo, ririmo gukura.  Arita na Kirezi ni bamwe mu abasomyi , kandi banakunda n’imikino bahagirira. Arita aravuga ati: ”Nkunda aho dusomera, ndetse cyane cyane iyo badusomera inkuru, kandi nishima cyane iyo umunsi wa Ineza w’imikino […]


Amahugurwa

Amahugurwa y’abakora mu masomero rusange Taliki 16 na 17 Kanama abafatanyabikorwa baturutse muri Gihugu cya Canada bazobereye mu masomero, bakoze amahugurwa y’abakora mu masomero rusange basaga 30 baturutse mu masomero atandukanye mu igihugu hose mu Rwanda. Bamaze iminsi ibiri bahugura kubijyanye n’uburyo butandukanye bwo gucunga amasomero burimo ibi bikurikira: Ibyiza […]

kabuga library

Muhanga football club

Amakuru Avuye mu Rwanda

Muri iki gihembwe cya mbere cy’ umwaka wa 2017, twageze kuri byinshi. Kontineri yavuye Canada yageze mu Rwanda neza. Ubu turimo gucagura ibitabo n’imyenda ya sport tunabitanga mu bigo by’urubyiruko, m’uturere 16 dukomeje gushyiramo insomero. Turashimira cyane abakomeje kudutera inkunga badufasha kubizana, baba abitanze ku giti cyabo cyangwa imiryango n’abikorera […]


Amashusho ya Ineza Foundation

Rwanda literacy Fashion for Literacy | Grace Rwanda & Ineza Foundation from Transliminal Media on Vimeo.A music video showing the work of Grace Rwanda and Ineza Foundation to promote literacy amongst youth in rural Rwanda.


Gusoma mu kiruhuko

Guhera mu Kwezi kwa Nyakanga, Grace Rwanda/Ineza Foundation (GR/IF) yagize amakuru mashya mu Rwanda. Twateguye mu kiruhuko iminsi yo gusoma guhera taliki Nyakanga 25 kugeza 26. Hatumiwe abana basaga ijana bo mu kigero cy’imyaka 3 kugeza 14. Tuboneyo gushimira abakoranabushake bitabiriye iki gikorwa kikagenda neza. Turashimira n’umuryango Developing World Connections […]


Gufasha urubyiruko

Ineza Foundation yasuye Koperative y’urubyiruko rwarangije amahugurwa i Wawa, ubu bakaba ari intanga rugero mu kwiyubaka. Tariki ya 23 Mata 2016 bizihije umwaka umwe bamaze batangije Koperative ikora utubati, intebe, ndetse n’ubundi bukorikori bigiye i Wawa. Ubu bafasha urundi rubyiruko rukiri ku muhanda, babahugurira kwirwanaho, ndetse bababera intangarugero. Ineza na […]


Umunsi w’igitabo

Tariki ya 20 Mata 2016, Ineza/GR bizihije umunsi mukuru w’igitabo wizihizwa ku isi ku 23 Mata. Ineza/GR bawijihirije muri Groupe scolaire ya Gikaya, na Groupe Scolaire ya Rwinkwavu muri province y’iburasirazuba. Bahaye buri shuri inkoranyamagambo z’icyongereza 24 zo kwongera mu isomero rya buri shuri. Hanatanzwe n’ibihembo byinshi ku abana barushanijwe […]