Amacumbi


Kwihangira Imiriro Rusange ku Bagore n’Ururbyiruko = Twiteganyiririze, Twiyubake, Twifashe

Amacumbi image20ya INEZA azashoboza kwihangira imirimo rusange ashyigikira 100% ukubungabungira ibidukikije hakoreshejwe gucumbikira ba mukerarugendo, abaje mu kazi no gufasha abashyitsi bose muri rusange. Hazakoreshwa uburyo buteza imbere ibidukijije hatezwa imbere umuco nyarwanda hamwe no kwiteza imbere.
Yakozwe kugirango hatezwe imbere ubukungu rusange, hasubizwe ibibazo by’ibidukikije, kwihangira imirimo, no gushyigikira iterambere ry’abagore n’urubyiruko, kwita no kubungabunga ibidukikije, hanashakishwa imitungo yo gushora mu ibikorwa rusange bitagamije inyungu bya INEZA Foundation.

Iherereye mu nkengero z’umugi, mu akarere ka Gasabo, mu umurwa mukuru wa Kigali. Amacumbi ya INEZA, ari kubutaka bungana na are 2.4 buzubakwaho inzu nini yo kuruhukiramo, gukoreramo inama, hamwe n’amazu arimo ibyumba binini 36 by’amacumbi y’igihe gito. Iherereye hafi y’ibikorwa byinshi by’ubukerarugeno, bigaragaza umuco. Iri na hafi y’inzu ya Kigali/Gizosi y’Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi

Misiyo

Kugira amacumbi yihariye y’abagenzi yo kuruhukiramo mu mutekano, akanatera inkunga abagore n’urubyiruko mu ukwiyubaka hakoreshejwe ibikorwa by’ iterambere rusange.

Icyerekezo

Amacumbi ya INEZA yakozwe kugirango atange ubundi buryo bwo gucumbikirwa, cyane cyane ku bagenzi bita ku guharanira ibidukikije, bisanga mu Banyarwanda, umuco, bityo bagafatanya hamwe n’abandi aho bari cyangwa ku isi yose bakaba imbarutso y impinduka nziza ku isi.

Kuki Ubucuruzi bw’inyungu Rusange

Umwe mu abatangije ubucuruzi bw’inyungu rusange, Dr. Muhammad Yunus, yavuze ko ubucuruzi bw’inyungu rusange ari:

ubucuruzi bwitabira gukemura ibibazo rusange, iby’ubukungu, ni by’ibidukukije, bimwe mu byarembeje ikiremwa muntu – inzara, kutagira aho kuba, indwara, ibidukikije bihungabanye, ndetse n’ubujiji.

Inyungu z’ubu bucuruzi bw’inyungu rusage ni:

  • Kwifasha birambye
  • Gutanga akazi ku bagore n’urubyiruko
  • Inyungu zose sizashorwa mu mushinga y’inyungu rusange :
    • Uburezi: Amasomero y’amashuri n’amazu y’urubyiruko mu turere
    • Imibereho myiza y’umugore, abana n’urubyiruko
    • Kwiyubaka hakoreshejwe ubushobozi rusange