Ingaruka za COVID 19 ku masomero


Iyi nkuru yashywizwe mu Kinyarwanda wayisoma aha

Mbere ya guma mu rugo mu Rwanda, umufatanyabikorwa wacu Ineza Foundation yakoreshaga ibitabo mwadufashije kohereza ngo bijye gufasha amasomero rusange hirya no hino mu gihugu.

Muri ayo masomero harimo inguni eshanu abana basomeramo, twafatanyirije hamwe kuzitangiza, kandi harimo n’isomero rya kontineri riri i Kigali, rituma abahatuye babona ibitabo bishya.

Isomero rya Gasave

Guma mu rugo yatumye amashuri n’amasomero bifungwa mu Rwanda, ariko Ineza Foundation yabonye inzira nshya zo gufasha abaturanyi batuye aho bakorera.

Aha ni MUJAWAMARIYA Elizabeth Johnson atubwira byinshi.

Ni izihe ngamba zashyizweho zo kurengera ubuzima kubera COVID 19?

Nyuma y’ibyumweru bibiri bya guma mu rugo byatangiye kuwa 21/03/2020, twakiriye amabwiriza ubugira kabiri kugeza ku wa 30/04/2020. Ubu u Rwanda ruri kugenda rworoshya zimwe mu ngamba. Gutwara abantu n’ibintu biremewe ariko hari aho bigarukira, ingendo zirabujijwe kuva saa mbiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri no kwambara udupfukamunwa ahahurira abantu benshi bizakomeza kubahirizwa ibihe byose.

Imirimo isanzwe yemerewe gukomeza gukorwa, hagakora abayobozi b’ibanze, naho abandi bakozi bagakomeza gukorera mu ngo. Amasoko arafunguye ku bacuruzi b’ibanze, amahoteli n’amaresitora nabyo ubu birafunguye ariko bizajya bifunga saa moya z’umugoroba. Guhurira ahantu no guterana ku bantu benshi biracyabujijwe.

Uburezi bwarahangirikiye cyane!

Ni gute guma mu rugo yagize ingaruka k’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda?

Ikibazo cya mbere cyabaye kubura ibyo kurya, cyane cyane muri Kigali no muyindi mijyi kubera ko abantu benshi babaho mu buzima bwo gupagasa bya buri munsi. Iyo ukoze ubona ibitunga umuryango wawe, ariko iyo utakoze nanone iby’ingenzi nkenerwa ntubibona. Nanone umuco nyarwanda ni umwe, ntibyari byoroshye kuguma mu rugo no kudahura n’inshuti n’imiryango. Nubwo byari bimeze bityo, abantu bize inzira nshya zo kuabaho, basangira ibyo bafite no gukoresha telefoni bahana amakuru. Leta n’abafatanyabikorwa bayo batanze ibyo kurya ndetse n’abaturanyi nabo bagiye basangira ibyo bafite mu gufasha abakene.

Ni gute guma mu rugo yagize ingaruka k’uburezi bw’abana?

Uburezi bwagezweho n’ingaruka cyane, ariko abantu babashije kumva neza ikiri kuba. Leta yashyizeho uburyo bwo kwigira ku ikoranabuhanga hakoreshejwe Televiziyo, Telefoni, mudasobwa na radiyo, ariko abana batuye mu duce twibyaro ntibabasha kugerwaho n’ibi kuko badafite televiziyo, telefoni zigezweho cg mudasobwa.

Nubwo radiyo ikoreshwa mugutanga amasomo, ni byiza kuko ishobora kugera kuri buri munyeshuri ahantu aho ari hose mu gihugu. Ni intangiriro kandi ndizerako uburyo bwinshi bwo gufasha abana buzagenda buragaragazwa ngo bakomeze kwigira mungo kugeza igihe amashuri azatangirira.

“ Twarebye uko twafashisha ibyo kurya abasomyi bacu n’abaturanyi ”

Abaturage baba bafite ibitabo mu ngo mu Rwanda?

Abanyarwanda si abasomyi kandi nta nibitabo bafite mu ngo. Isomero rusange ryambere nta nimyaka 10 rimaze kandi umuco wo gusoma ubu nibwo uri kugaragazwa. Twizera ko umurimo turi gukorana na Book Aid International wo kurema no kubaka amasomero rusange menshi, ni igisubizo cyo kurema uwo muco no kubona ibitabo mubiganza by’abasoma.

Isomero ryacu ry’i Shyorongi, rigiye gukoreshwa mu kubungabunga abana no kubafasha. Aya ni amahirwe akomeye cyane mu guteza imbere gusoma, n’aba mama bagatizwa ibitabo.

Ni gute akazi kawe kahindutse mugihe cya guma murugo?

Mugihe cy’ibyumweru bibiri bishize, twarebaga uko twafashisha abasomyi bacu bose n’abaturanyi kubaha ibiribwa. Bitangira, twanzuye ko tugomba kwibanda ku by’ibanze nkenerwa kandi no gukurikiza ibyari byasabwe na Leta. Isomero ry’i Shyorongi ryongeye kwiha intego yo gufasha aba mama bashya bahatuye. Ineza Foundation ibizeza kubatiza ibitabo.

Amasomero arafunze, ariko kuko uyu munsi, isomero ryacu riri i Shyorongi mu ntara y’amajyaruguru rigiye gukoreshwa n’abahatuye mu kubungabunga abana no kubafasha. Aba mama bafite abana bato b’impinja n’abagore batwite bazajya bahurira aho bagenewe bafate ifunguro ndetse no kwiga uko bategurira abana indyo yuzuye. Aya ni amahirwe akomeye cyane kuri Ineza Foundation mu guteza imbere gusoma, hatizwa aba mama bashya ibitabo buri cyumweru, kugeza igihe amasomero azafungurira. Hano ku Gisozi, dukomeje gutegura ibitabo bizatangwa mu gihe kizaza.

Twizera ko igihe dushoboye kubona ibitabo byinshi. Mubiganza by’abana muri iki gihe cya guma mu rugo, bizabafasha mumyigire yabo.”

Hari gahunda mwaba mugifite z’iterambere?

Ubu turi gukorana n’abayobozi ba leta mu kwagura inzira zo gukoresha ibitabo. Icyo turi kureba ni ukuntu twateza imbere uburyo bwo kujyana ibitabo mu ngo. Twizera ko niba dushobora kubona ibitabo byinshi mu maboko y’abana mugihe cya guma murugo, bizabafasha mu myigire yabo. Igihe amashuri azongera gutangirira, abana bazaba bafite ubushobozi bwo kuganira nabo bigana kubyo basomye muri iki gihe.

Nanone niba dushobora kubona ibitabo byinshi by’abana , ababyeyi babo, rero ni ukuzamura umuco wo gusoma kunzego zose: abana n’abakuze. Ikibazo kimwe rukumbi dufite, ni ukuntu twageza ibitabo kubana benshi, kandi tukita ku ngamba za COVID. Dufite byinshi byo kwigaho, ntidushaka gukora mbere y’ibyo Leta izemeza. Umutekano wa bose imbere!