Gufungura Isomero Rusange rya Gasave


Taliki 13 Nzeli wari umunsi wo gufungura isomero rusange ryo mu busitani bwa Gasave hamwe no kwizihiza ukwezi mpuzamahanga kwahariwe gusoma. Ibi byakozwe ku bwitange bw’abakoranabushake basaga makumyabiri  bitanze mu amezi atanu ashize

Iri somero ryakozwe ku inkunga yatanzwe n’umufatanyabikorwa wo mu gihugu cy’Ubwongereza, Book Aid International. Isomero ryakozwe muri konteneri yageze mu Rwanda  mu intangiriro z’uyu mwaka ivuye muri Canada ku bufatanye na Grace Rwanda. Nyuma y’urugendo rurerure, iyi konteneri yagejejwe mu busitani bw’umudugudu wa Gasave, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo. Nyuma yuko ryuzuye, irisomero rizagira ibitabo bisaga 5,000, biri mu indimi zitandukanye, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, n’izindi ndimi. Isomero rifite ahantu hagutse ho gusomera hanze hari intebe n’ameza byakwicaza neza abantu basaga 50.

Ibirori byo gufungura Isomero byitabiriwe n’abashyitsi benshi:

  • Umuyobozi w’Akarere  ka Gasabo wungirije ushizwe  imibereho myiza
  • Intumwa ihagarariye Minisiteri y’Uburezi
  • Intumwa ihagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo
  • Uhagarariye Inteko y’Ururimi n’Umuco
  • Umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Gisozi
  • Umunyabamanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Gisozi
  • Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abanditsi
  • Uhagarariye Urugaga rw’Abandika Ibitabo  
  • Abakora mu masomero atandukanye
  • Uhagarariye Umudugudu wa Gasave
  • Abagize Inama Nyobozi ya Grace Rwanda bavuye muri Canada

Ariko abashyitsi bingezi bari abanyeshuri baturutse mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abaturage ba Gisozi

Ibirori byatangijwe n’imbyino  gakondo z’Amaliza ya Gisozi, umutwe w’abana bitoreza mu itsinda rya gahunda yo gusoma  ku icyumweru y’abana ya  Ineza.  Aba bana batozwa n’ababyeyi bo mu itsinda Blessing Women, aho bahura biga ubumenyi butandukanye burimo kudoda, ubukorikori, n’amahugurwa yo kwihangira imirimo .

Nyuma yo kubyina,  abashyitsi bashimiye ibikorwa bya Grace Rwanda/Ineza Foundation ku mirimo bakora bashinga amasomero bakorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu ndetse no hanze. Abashyitsi banashishikarije abanyeshuri ndetse n’abaturage gukoresha isomero basoma ndetse banihugura muri rusange.

Nyuma y’ijambo ry’Abashyitsi, abana icumi muri buri shuri ryari ryitabiriye kandi bari barakoze amarushanwa yo gusoma no kwandika, bahawe ibihembo bitandukanye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ” Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi.”

Kumusozo, habayeho gusura isomero.