Itangazo rihamagarira abanyeshuli kwitabira irushanwa ryo kwandika


Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco wo kwandika no gusoma, Muri iki gihe amashuri afunze kubera ingaruka za Corona Virusi, umuryango Edified Generation Rwanda ku bufatanye n’ibindi bigo aribyo: Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) binyuze mu kigo RALSA, Umujyi wa Kigali (CoK), Ambasade y’ubufaransa mu Rwanda , inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) n’’abandi batanyabikorwa batandukanye bateguriye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye amarushanwa yo kwandika inkuru ngufi ku nsanganyamatsiko zatanzwe zijyanye na COVID-19.

Irushanwa rizakorwa binyuze ku rubuga rwa interineti (www.edigenrwanda.org)  ukajya ahanditse `Essay Writing Contest 2019` ugahitamo ururimi wifuza gukoresha.

Abanyershuri biga mu mashuri abanza basabwa gukora inkuru zishobora kuzashushanywa (inyandiko zakorwamo inkuru zishushanyije mu buryo bworoshye).

Icyitonderwa:

*Iyi gahunda irareba abanyeshuri bo mu turere dukurikira : GASABO,  NYARUGENGE, KICUKURO, BUGESERA na KIREHE.

*Ababyeyi bashishikarizwa gufasha abana gukora inkuru zimeze neza ariko ntibemerewe kubakorera kuko abazatsinda bazakoreshwa isuzuma hagamijwe kureba niba bumvaneza inkuru batanze.

Ibihembo biteganyijwe:

*Abanyeshuri bazatsinda bazahabwa amafranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere muri nzeri 2020.Amafaranga ntarengwa ni ibihumbi Magana Abiri na Cumi (210,000frw). Abanyeshuri bazatsinda biga mu bigo biyarengeje baziyishyurira asigaye.

*Abatsinze bazahabwa ibikoresho by’ishuri harimo ibikapu, amakaye, amakaramu n’ibindi …

*Abanyeshuri 5 ba mbere biga mu mashuri yisumbuye bazarusha abandi bazahabwa mudasobwa (laptops).

*Abazatsinda amarushanwa bose bazahabwa icyemezo cy’uko bitabiriye (Certificate of participation).

*Mninisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho cya RALSA izagira uruhare mu gushimira abatsinze amarushanwa 30 bazitabira isozwa ry’Ukwezi ko gusoma no kwandika 2020. RALC ikazagira uruhare mu guhitamo inkuru zizatsinda amarushanwa.

Irushanwa rizatangira taliki 17 Nyakanga 2020 risoze 13 Kanama 2020.

Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri telefoni 0788321408 cyangwa 0786546277 cyangwa mukabariza kuri email: info@edigenrwanda.org