Ineza Foundation Ibifurije Mwese


Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire 2021

Noheli nziza

Ubwo turimo turangiza Umwaka wa 2020, Ineza Foundation yifuje kugaruka ku ibikomeye twaciyemo muri uyu mwaka udasanzwe, aho twatewe tutiteguye, Icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi, kigahagarika byose kikanakomerera buri wese, kitise uwo uriwe, cyangwa ubuzima urimo.

Dusubije inyuma amaso mu amezi 12 ashize, mu kwezi k’Ukuboza 2019, twizihizaga ibirori bya Noheli mu mukino w’abana: “Noheli Yo Twizera” kubufatanye bwa Ineza Foundation na Calvary Chapel Rwanda muri gahunda y’abana Amaliza. Uyu mwaka, twari twarateganije gukora uyu mukino wa Noheli ariko nk’izindi gahunda zose ku isi, ntabwo byadushobokeye, bitewe no gukumira icyorezo cya Covid 19.

Ariko, twakomeje kureba uburyo bwashoboka twafasha abandi dukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba z’ubuzima kugirango dukomeza gukumira iki cyorezo cyugarije isi yose.

Muri uyu mwaka wa 2020, twabashije gutanga ibitabo bisaga 9,958 bihabwa uduce dutandukanye twa: Kimihurura, Rafiki/Nyamirambo, Kanseke, Sunzu Yacu, Gisagara, Nyamasheke, Shangi, Rulindo: (Shorongi, Kiruri, Kanyoni, Burega, Rusiga), n’ahandi.

Ineza Foundation kandi yatanze ibiribwa by’ingoboka muri Covid Guma mu rurgo ku abantu basaga 1,200, ndetse hanatanzwe ubwishingizi mu kwivuza ku abantu 350.

Twanakanguriye urubyiruko gukora amarushanwa yo kwandika nka Queen’s Commonwealth Essay Competition, tukaba tunaboneyeho gushimira abatsinze muri uyu mwaka wa 2020. Turizera kuzagira uzatsinda uvuye mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2021. Mwareba abatsinze QCEC 2020 Award Ceremony aho Isomero rya Gasave ryabimburiye uyu muhango.

Uko tugana mu umwaka wa 2021, tuzakomeza gukangurira abantu gusoma dukomeza gutanga ibitabo mu duce tubikeneye kurusha utundi, cyane cyane twibanda mugushyigikira kuzamura ubumenyi ku abana bato.

Tuboneyeho gushimira Abafatanyabikorwa bose, Abaterangunka, ndetse n’Abagenerwabikorwa uburyo dukomeje gushyirahamwe twizamura mu buryo burambye, duteza imbere umuco wo gusoma ndetse tunakumira icyorezo cya Covid19.

Twese hamwe dushyize hamwe twagera kure tukanatsinda ingaruka z’ibi bihe bitoroshye.

Ineza Foundation